Musanze: MINISPOC yahuguye abahanzi ku burenganzira bw’Umuhanzi
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018 mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangurira abahanzi kwandikisha ibihangano byabo kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro bityo umuhanzi abeshweho n’ibihangano bye. Iki gikorwa cyateguwe na MINISPOC ifatanije n’izindi nzego ari zo: RDB, RALC, RSAU, RAC, MINICOM Akarere ka Musanze n’abandi.
Atangiza iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu Augustin NDABEREYE yasabye abahanzi bari bacyitabiriye kubyaza umusaruro ibihangano byabo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu agira ati “Twishimiye ubu bukangurambaga kuko bituma abahanzi bamenya uburenganzira bwabo, bakagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, bahanzi mwandikishe ibihangano byanyu kugira ngo mubibyaze umusaruro mugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu”.
Yasabye abahanzi kandi kugira uruhare no kwitabira ibikorwa biteganijwe mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rugiye kwinjiramo, bakora indirimbo zifasha abanyarwanda kubaka ubunyarwanda.
Muri iki gikorwa MINISPOC yari ihagarariwe na Madamu RUYONZA Arlette, umukozi muri MINISPOC ushinzwe iterambere ry’abahanzi,. Mu ijambo rye yibukije abahanzi batumiwe mu byiciro byabo bitandukanye ko kugira ngo igihangano cy’umuhanzi gishobore gutunga nyiracyo agomba kubanza kuba kimwanditseho nk’umutungo we bwite.
Abahanzi bitabiriye ubukangurambaga basobanuriwe itegeko rirengera Uburenganzira bw’Umuhanzi, ibisabwa kugira ngo igihangano cyandikwe n’ibindi. Bagaragaje ko batari babisobanukiwe ndetse biyemeza gufata ingamba zo kwandikisha ibihangano byabo
Insanganyamatsiko y’ubukangurambaga yagiraga iti “Uburenganzira bw’Umuhanzi, Ishingiro ryo kwigira no Kwiteza Imbere”
Topics
Rwanda is set to welcome Formula 1, with the African Grand Prix expected to join the championship calendar in the early 2030s. The race will take…
Max Houkes Claims Second Kigali M25 Title as Rwanda Open 2026 Concludes
The Rwanda Open M25 2026 came to a thrilling conclusion on October 11, with…
RSSB Tigers have made history by finishing fourth at the 2026 FIBA Intercontinental Cup in Beijing, China, becoming the first Rwandan basketball team…
Rwanda’s Florence Niyonkuru made history on September 20, 2026, winning a bronze medal in the women’s half marathon at the World Athletics Road…
Minister of Sports, Nelly Mukazayire, has officially opened the 2026 SportzBiz Africa Forum, calling on stakeholders to turn discussions and ideas…
Minister Nelly Mukazayire and Minister of State Rwego Ngarambe bid farewell to the outgoing European Union Ambassador to Rwanda, H.E. Belén Calvo…
Minister of State Rwego Ngarambe officially opened the Sports Talent Development Camp 2026 at Collège Saint André, marking the start of a nationwide…
The leadership of the Ministry of Sports welcomed diaspora youth participating in the 6th edition of the Rwanda Youth Tour, offering them an…
Rwanda's First-Ever Varsity League Concludes with Historic Finals
The inaugural Varsity League, launched in 2025, has successfully concluded its…